Ijoro Ribara Uwariraye
On Sale
$0.00
Mu mwaka wa 2007 naturutse i Kigali na bisi, mfata urugendo rwerekeza Cape Town muri Afrika y'Epfo. Jye n'inshuti zanjye ebyiri twari dukurikiye umusore w'umurundi wari watwijeje ibitangaza, uyu musore tukaba twaramenyanye igihe yacaga mu Rwanda gushaka amafranga azakoresha muri uru rugendo.
Mu nzira twaciye mu bihugu byinshi, turara mu ishyamba, twihisha mu bihuru, twambuka Zambezi ubwato butangira kuva, twisanga habura gato ngo turohame. Twaciye muri parike muri Botswana ari na ko inyamaswa zitugenda runono zigamije kuducamo kabiri.
Twageze Johannesburg turatatana bitewe n'uko wa murundi yaje agatwara umwe muri twe, abandi tugasigara twicirwa n'inzara muri gare kugeza ubwo buri umwe akijije amagara ye.
Umunyarwanda ni we wavuze ngo ukena ufite itungo rikakugoboka. Muri uku kwanga kwicwa n'inzara, nagurishije telefone nari mfite mbona amafranga yo kungeza Cape Town, ariko nkimara kuhagera umwe nari nje kureba acura umugambi wo kunyicisha.
Hashize iminsi nza kwisanga muri gereza ifungirwamo ba ruharwa, aba ari na ho mpurira n'umugabo wo muri Congo Brazzaville. Ni umugabo ufite ibituta bimeze nk'amahembe, akaba yarambwiye ko ari we Yezu Kristu wapfiriye ku musaraba. Yambwiye ngo ko polisi yamufashe ubwo yari agarutse aje kujyana abemera mu ijuru—ariko icyantangaje kurusha byose ngo ni uko hari abantu bari batangiye kumusenga.
Ndizera ntashidikanya ko uru rugendo rwanjye ruzakwigisha byinshi mu buzima, ugatangira kubona isi ukundi, kandi ukabona ko uwo wizera ari na we ushobora kuguhemukira, bityo ukazajya ubasha gufata icyemezo kizima uko ugeze mu gihirahiro.
Murakoze.